Tuesday, March 5, 2013

.Raila Odinga ni aba Perezida wa Kenya indaya zemeye kuzaryamana n’abagabo bose ku buntu


Indaya zo muri Kenya ahitwa Kisumu zemeye ko zizaryamana n’umugabo wese uzabyifuza ku buntu mu gihe Laila Odinga azabasha kwegukana intsinzi mu matora ya perezida wa Kenya.
Ni nyuma y’indaya zo muri Nijeriya zemereye abagabo kuryamana nabo ku buntu ubwo ikipe ya Nigeria yari kuba itwaye igikombe cya AFCON, izo muri Kenya nazo zabyiyemeje. Izo muri Nijeriya nyuma y’uko ikipe yabo ibona intsinzi zatangiye ubuntu nk’uko zari zabisezeranyije abagabo bo muri iki gihugu.
Kenyan ost dukesha iyi nkuru, yatangaje ko izi ndaya zifite page kuri facebook yitwa Nairobi exposed aho zanyujije itangazo rivuga ko mu gihe bazaha Odinga amahirwe yo kuyobora Kenya umugabo wese azaryamana n’umugore wicuruza ku buntu.
Abantu babonye ubu butumwa batunguwe n’aya magambo indaya zanditse dore ko uyu muco uteri umenyerewe muri Kenya
Banditse agira bati: “Indaya zo muri Kisumu zemeye kuzatanga igitsina ku buntu Laila Odinga ni atorwa. Bizaba ari byiza ku nshuro ya mbere , ni ubuntu. Abagabo nimumushyigikire atorwe tuzabitunganya ku buntu.”

No comments:

Post a Comment