Nick Breezy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Wowe-VIDEO
Umuraperi Nick Breezy afatanije na O’Clock bamaze gushyira
ahagaragara amashusho y’indirimbo Wowe yatunganyijwe na Producer Arnord
Mugisha.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo hakaba
hagaragaramo umuraperi muto Babou ndetse n’umushyushyarugamba Mc P
n’uwigeze kuba umukunzi we mu minsi ishize umudagekazi Nina Meir kuri
ubu ufite akazi mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Musanze FC nk’umuganga
w’abakinnyi.
Nick Breezy akaba yadutangarije ko kubera uburyo yarasanzwe abona Mc P
n’umukunzi we babanye mu buzima bw’urukundo yabasabye ko bamufasha
gukina mu mashusho y’iyi ndirimbo.Hari mu mpera z’umwaka ushize mu gihe
bari bakibanye nk’abakunzi ndetse nabo barabimwemerera gusa iyi video
ikaba yagiye hanze isanga aba bombi baramaze gutandukana.
Mu kiganiro na Nick Brezzy yadutangarije ko uyu mwaka yifuza kongera
ingufu mu gukora indirimbo ze z’amashusho kuburyo ateganya kumurika
album igizwe n’indirimbo z’amashusho mu mpera z’uyu mwaka.
No comments:
Post a Comment